Umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda, Byiringiro Samuel ukoresha izina rya Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ubuziraherezo  akoze mu buryo bunogeye ijisho.

Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ubuziraherezo
Byiringiro Samuel uzwi nka Eesam

Eesam ni umwe mu bahanzi nyarwanda batanga icyizere cyo kuzatera imbere muri muzika ku rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Unyibagiza Abandi, Make me Superstar, Si Ayabo, Sinamuvaho n’izindi nyinshi.


Kuri ubu, Eesam yongeye gushimisha abakunzi be maze ashyira hanze amashusho y’indirimbo “Ubuziraherezo” ikomeje gukundwa n’abatari bake.

Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ubuziraherezo
Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya.
Eesam yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ubuziraherezo
Eesam akomeje kwigarurira imitima ya benshi

Mu kiganiro na Touchrwanda, Eesam yatubwiye ko iyi ndirimbo “Ubuziraherezo” yayihaye umwana uhagije mu kuyikora kugira ngo azabashe gushimisha abakunzi be.


Uretse iyi ndirimbo, Eesam yatubwiye ko afite izindi ndirimbo nyinshi ahishiye abakunzi be, icyo abasaba akaba ari ugukomeza kumushyigikira mu muziki we, ndetse no mu buzima busanzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga (Instagram).

Eesam yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ubuziraherezo
Eesam arashimangira ko ahishiye byinshi abakunzi be

“Ubuziraherezo” yakozwe na Producer Evydecks usanzwe akorana cyane na Eesam, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Producer AB Godwin ukomeje gutangarirwa na benshi kubw’ubuhanga afite muri Video Production, aba bose bakaba babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment.


Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo ya Eesam

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU