Elcy Ishimwe, umukobwa wakunze kuvugwaho kuba mu rukundo n’umuhanzi King James, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2017 yakorewe ibirori byo gusezera ku buseribateri bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower



Iborori bya Bridal Shower byitabiriwe na bamwe mu bakobwa b’inshuti ze bamenyanye akiri umwana ndetse n’abo bamenyanye akuze barimo Miss Keza Joannah, Nyampinga w’Umuco 2015, inshuti ye magara Miss Flora Umutoniwase witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 aserukiye Intara y’uburengerazuba, ndetse n’ababyeyi be na Mukuru we wari umugaragiye.

Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower
Elcy n’uwo yihebeyeMukunzi Fahad

Kuwa 14 Nzeri 2017 nibwo Ishimwe Elcy yambitswe impeta y’urudashira na Mukunzi Fahad, amuhamiriza ko agiye kumubera umugore mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose bagiye kumara kuri iyi Si y’abazima.

Ku itariki ya 04 Ukwakira 2017 nibwo hasohotse impapuro z’ integuza y’ubukwe batumira abavandimwe n’inshuti, imihango yo gusaba no gukwa ikaba izabere I Rebero kuri Peyage Resort Inn impande y’ahitwa kuri Foyer de Charite, ku itariki ya 10 Ukuboza 2017. Gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa 17 Ukuboza 2017 mu rusengero rw’Abongereza ruherereye Kibagabaga -Kibagabaga SDA. Nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa ku I Rebero ahitwa The Heaven Garden Rebero.



IREBERE AMWE MU MAFOTO YA BRIDAL SHOWER:

Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower
Elcy yagaragiwe na nyina ndetse na Mukuru we
Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower
Umubyeyi we yafashe ijambo arashima

Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal SowerElcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower



Elcy yashimye iki gikorwa yakorewe
Elcy yashimye iki gikorwa yakorewe ahoberana n’umubyeyi we biratinda
Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower
Joannah na Flora bitabiriye Bridal Shower ya mugenzi wabo

Elcy Ishimwe yasezerewe ku bukumi mu birori bya Bridal Sower

Gushinga urugo ni amateka mashya umuntu aba yinjiyemo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU