Umunsi w’ejo hashize ku Cyumweru Tariki 12 Ugushyingo 2017 Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abasifuzi basifura umukino wa Basketball mu Rwanda (ARAB) ryakoze inama rusange n’abanyamuryango baryo.



Bimwe mu byigiwe muri iyi nama rusange:

1. Kuzuza inzego z’ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko :

Inzego zujujwe :

Komisiyo ngenzuzi ku mutungo:

1. KWIZERA Pacifique
2. TWIZEYIMANA David

Komisiyo Nkemurampaka n’imyitwarire:

1. MUTAGANDA Jacques
2. SHYAKA Fidele
3. ISHIMWE Louise

2. Ishusho y’umutungo

3. Gahunda y’ibikorwa 2017/2018

a) Amahugurwa y’abasifuzi Ku itariki 15-16-17 Ukuboza 2017 hateganijwe amahugurwa y’abasifuzi basanzwe bakora aka kazi, hakazaba hakubiyemo Theorie na Test Physique.
b) Gutegura amategeko ngenga mikorere “Reglement d’orde interieur”
c) Gushaka abafatanyabikorwa.



Image may contain: one or more people and indoorKwakira abanyamuryango bashya – Hakiriwe abanyamuryango bashya 27. Ntaganda Ernest Perezida wa Komisiyo Tekinike muri FERWABA yatanze ikiganiro ku banyamuryango ba ARAB ku bijyanye n’amategeko ngenga mikorere ya FERWABA icyo ateganya by’umwihariko ku myitwarire y’abasifuzi. Akaba kandi yarabashishikarije kugira imikoranire myiza n’aba Komiseri b’umukino wa Basketball.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU