Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateguye gahunda yo kubarura amarerero yigisha umupira w’ amaguru mu Rwanda hose, kugirango hatangire hatangwa ibyangombwa byemewe na FERWAFA, nyuma yo kugaragaza ibiabwa byose nk’irerero.

Ferwafa igiye gukora ibarura ry' amarerero yigisha umupira w’ amaguru
Ibarura ry’ amarerero yigisha umupira w’ amaguru rigiye gukorwa



Ni nyuma y’uko hasohotse amabwiriza agenga amarerero ya siporo mu igazeti ya leta yo kuwa 16/02/2017, No.001/MINISPOC/2017. Iki gikorwa kikaba giteganyijwe gukorwa bitarenze taliki ya 15 ugushyingo 2017.

Ferwafa igiye gukora ibarura ry'amarero yigisha umupira w’amaguru
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rigiye gukora ibarura ry’ amarerero yigisha umupira w’ amaguru

Iri barura rikaba rihagarariwe n’abajyanama tekiniki mu ntara:
1.Bazirake Hamimu (Zone Kigali)
2.Ntibatega Mouhamed (Zone North/West)
3. Ndanguza Theoneste (Zone South/West)
4. Nsengiyumva Francois (Zone East)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU