Ntilikina Frank, umusore ufite inkomoko mu Rwanda akaba akina muri shampiyona ikomeye ya Basketball muri Amerika(NBA) yatangiye gukora amateka ari gutuma abantu batangarira ubuhanga bwe.



Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)
Frank Ntilikina, umusore ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda ukina muri NBA

Frank Ntilikina ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi(NBA)

Frank ubusanzwe akinira ikipe ya New York Knicks, ubwo iyi kipe yahuraga n’ikipe ya Indiana mu mukino w’ishiraniro wari uhanzwe amaso na benshi, Frank yabashije kwitwara neza afasha ikipe ye gutsinda amanota 108 kuri 101.




Igikorwa Frank yakoze kigashimisha abantu cyane, n’uburyo yabashije gutsinda amanota atatu inshuro eshatu zikurikiranya umukino wenda kurangira, ibi byatumye ikipe ya Knicks ibasha kwanikira Indiana ndetse bahita babona intsinzi ihambaye bayikesha Frank Ntilikina.

Frank Ntilikina yabashije gufasha New York Knicks gutsinda Ikipe ya Indiana
Frank Ntilikina yabashije gufasha New York Knicks gutsinda Ikipe ya Indiana

Mu kiganiro Frank Ntilikina yagiranye n’ikinyamakuru Newsday nyuma y’umukino yatangaje ko yiteguye gukora ibikorwa byinshi mu ikipe ye kugira ngo bazahore ku isonga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU