Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo wigeze gukundwa cyane mu minsi yashize, yagiye gufungirwa muri Gereza y’I Mageragere nyuma yo gufatanwa ibipfunyika by’ibiyobyabwenge bya Muggo.

Gisa ni umwe mu bahanzi b’abanyempano u Rwanda rufite, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Uruyenzi, Genda ubabwire, “Umwana Wanzwe Niwe Ukura,” Inkombe n’izindi nyinshi.



Mu minsi yashize, nibwo byagaragaye ko uyu muhanzi yamaze kuba imbata y’ikiyobyabwenge cya Muggo, dore ko kenshi yakundaga kugaragara amerewe nabi, ndetse yambaye nabi ubona ko nta ntege namba afite.

Gisa cy'inganzo amaze kunywa ibiyobyabwenge ahita yisinzirira




Kubera kunywa Muggo, Gisa arenda kwicwa n'ibitotsi ku manywa y'ihangu

Gisa wagira ngo yageze mu buriri

Amakuru agera kuri Touchrwanda aturuka mu nshuti za Gisa arahamya ko ngo uyu musore aherutse gufatanwa udupfunyika tw’ibiyobyabwenge maze bagahita bajya kumufungira sitasiyo ya Polisi iherereye ahazwi nka La Galette.

Kuri ubu, Gisa yajyanywe gufungirwa muri Gereza ya Mageragere, aho yahawe iminsi 30 yo kuba abitswe mu gihe cy’iperereza ryarangira akazahabwa ibihano bimukwiye.

Abantu benshi bakomeje gusengera Gisa cy'inganzo
Gisa cy’inganzo bamujyanye kumufungira i Mageragere mu gihe kingana n’iminsi 30

Uretse Gisa, P Fla nawe amaze umwaka wose muri Gereza y’I Mageragere, bikaba bitenganyijwe ko azasohokamo mu mpera z’iki cyumweru.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU