Ikinyamakuru BBC cyo mu Bwongereza cyamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 5 bazatoranywamo umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Afurika.



Pierre-Emerick Aubameyang niwe uza  ku isonga akaba akomoka muri Gabon ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Gabon na Borussia dortumund yo mu Budage gusa kuri ubu ikipe ye ya Borussia dortumund ikaba itari kwitwara neza.

Umunya Senegal Sadio Mané ukinira Liverpool nawe ari muri batanu bagomba kuvamo umwe mwiza wa BBC nyuma y’imvune yagize akaza kugaruka mu kibuga icyakora yafashije ikipe ye mu mikino itandukanye yagiye ikina dore ko iyo adahari hagaragara icyuho muri Liverpool.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigéria Victor Moses nawe wafashije ikipe ya Chelsea kwegukana igikombe cya Shampiyona mu bwongereza 2016-2017 ari mubahatanira iki gihembo cya BBC kubera uruhare yagize afasha ikipe ye gutwara igikombe.



Mohamed Salah ukomoka muri Misiri yakiniraga ikipe ya AS Roma nyuma aza kuyivamo yerekeza muri Liverpool kuva yahagera akaba ari gutanga umusaruro muri iyi kipe none kunshuro ye yambere akina muri Liverpool agiye guhatanira igihembo cyumukinnyi mwiza wo muri Afurika.

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Guinea Naby Keita akaba akinira ikipe ya  RB Leipzig yo mu Budage nawe akaba ari umwe mu bakinnyi bahatanira iki gihembo cya BBC.

ESE WOWE NINDE UHA AMAHIRWE YO KWEGUKANA IKI GIHEMBO ?



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU