Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul uzwi ku izina rya Guterman Guter kuri Micro za RADIO/TV ISANGO STAR akaba ari nawe washinze umuryango utari uwa Leta NUFASHWA YAFASHA Foundation, ugamije gufasha no kwita ku bana n’imiryango itishoboye mu Rwanda, yashyize hanze filimi yise My Community, My responsibility.

Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman niwe uhagarariye Nufashwa Yafasha Foundation
Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman niwe uhagarariye Nufashwa Yafasha Foundation

Iyi film igaragaza urugendo n’imbaraga uyu musore yakoresheje atangira uyu muryango wa NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION wakoze ku mitima ya benshi bitewe n’ibikorwa bya ki muntu, ndetse n’ubuhamya bw’abiteje imbere babikesha uyu muryango.



Aganira na Touchrwanda yadutangarije ko inzira ikiri ndende mu gufasha abatishoboye, akaba yagize ati “Ntitukumve ko guteza imbere community bitareba Leta gusa, kuko Leta yagize uruhare rugaragara mu iterambere kuko ibikorwa birivugira, ariko natwe nk’urubyiruko byumwihariko tugomba kuba umusemburo w’iterambere no kwishakamo ibisubizo, U Rwanda ruzatezwa imbere natwe , ubwenge bwacu n’amaboko yacu.”



Mu kiganiro kirambuye twamubajije ku mpamvu yatumye ashinga uyu muryango, yagize ati: “Impamvu ntayindi nuko iyo witegereje neza usanga nta muntu utarafashijwe, kandi abantu babaye ba nyamwigendaho, urukundo rwaragabanutse mu bantu, Gufasha si iby’abifite gusa kuko uwariwe wese yafaha, gufashanya n’ibintu biri mu muco nyarwand, Byabindi wowe wita ibidafite akamaro biriya usanga undi aribyo akeneye, kandi dufashanya kugirango umuntu agire aho ava naho agera nkaba nshishikariza umuntu wese wiyumvamo ubugiraneza ko yadushyigikira kugirango tuve aho twatangiriye ibikorwa byacu bisakare hose mu gihugu.”

Umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation watangiye ibikorwa byawo mu ntangiriro za 2014, utangirira mu karere ka GATSIBO, umurenge wa Ngarama, Ufite abagenerwabikorwa 75, harimo abana 50 n’ababyeyi babo babumbiwe mu ishyirahamwe AGASEKE K’AMAHORO(AA), Uyu muryango wibanda k’uburezi, imibereho myiza, n’imyidagaduro.




Reba hano filimi mbara nkuru igaragaza ibikorwa by’uyu muryango

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU