Umukinnyi Manishimwe Djabel umukinnyi ukinira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko hatagize igikorwa yaba ari munzira zisohoka mu ikipe ya Rayon Sports.

Djabel yaba ari munzira zo gusohoka muri Rayon Sports



Manishimwe Djabel ukina mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ataramenya aho azakina umwaka utaha kuko ari kurangiza amasezerano muri iyi kipe ndetse ikipe ya Rayon Sports ikaba itaramwegera ngo bavugane ibyo kuba yakongera amasezerano gusa ko ibitekerezo bye yumva yifuza kuzajya gukina hanze y’u Rwanda akarenga urwego rwa shampiyona.

Djabel yaba ari munzira zo gusohoka muri Rayon Sports

Nkuko nkuko yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda akaba yabitangaje muri aya magambo “Ibyerekeye amasezerano nibyo koko ari kugana ku musozo. Ariko nkubwiye ngo ndi gupanga iki naba nkubeshye. Ahubwo ntegereje kureba icyo amakipe antekerezaho kugirango noneho menye icyerekezo mfata. Gusa birumvikana Rayon Sports niyo kipe tugomba kuganira mbere kuko niyo nkinira ndetse no bisanzwe mu by’umupira nakuze  mfana Rayon Sports ntabwo natangiye gufana umupira cyera  kuko natangiye kuyifana kubwa ba Bokota  kuko nibwo nabashije kuyibona amaso ku maso ikina ubundi nayumvaga kuri radiyo bayogeza.”.



Djabel yaba ari munzira zo gusohoka muri Rayon Sports
Tumushime Ally Tidjan ‘Murumuna wa Djabel’ uri mu igeragezwa muri Rayon Sports

Djabel aramutse avuye muri Rayon Sports ashobora gusigamo murumuna we ‘Tumushime Ally Tidjan’ nawe watangiye gukoramo igeragezwa ngo nibimuhira  azayikinira cyane ko ari ikipe ifanwa n’abo mu muryango wabo bose ndetse mu ikipe ya Rayon Sports hakaba harimo n’abandi bakinnyi bari kurangiza amasezerano yabo harimo Kwizera Pierrot na Shassir  Nahimana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU