Mark Elliot Zuckerberg ni umugabo ukomeye ndetse ukunzwe cyane ku isi ya rurema, akaba azwiho kuba yarashinze urubuga rwa Facebook rwigaruriye imitima ya benshi.




Mark Zuckerberg w’imyaka 33 yavutse tariki ya 14 Gicurasi muwi 1984, avukira mu gace ka White Plains ko muri New York ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mark Elliot Zuckerberg washinze Facebook
Mark Elliot Zuckerberg washinze Facebook

Mark yabaye icyamamare cyane ku isi bitewe no kuba yarabashije gukora urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rukunzwe cyane mu minsi ya none.

Facebook yatumye Zuckerberg abasha kwinjiza amafaranga menshi yamushyize mu rutonde rw’abantu 10 bakize cyane ku isi, si ibyo gusa kandi kuko Mark afite agahigo ko kuba ari we muntu ukiri muto wabashije kwinjiza agatubutse.

Mu nkuru Touchrwanda yabateguriye, murabasha kwirebera ibintu bitangaje wamenya ku buzima bwa Mark Zuckerberg

1.Mark yatangiye gukora ama Porogaramu afite imyaka 12 yonyine, icyo gihe yakoze Porogaramu izajya ifasha Se(wari umuganga w’amenyo) kuvugana n’abakiriya bageze ku bitaro Atari ku kazi.

2.Ibigo byinshi bikomeye birimo nka AOL na Microsoft byifuje Mark ko yajya kubakorera, gusa aranga ababera ibamba kuko yari afite intego yihaye.




3.Zuckerberg yamuritse bwa mbere Facebook yibereye mu cyumba cya Kaminuza ya Havard, icyo gihe yayerekaga inshuti ze babanaga.

Facebook yahesheje amafaranga menshi Zuckerberg
Facebook yahesheje amafaranga menshi Zuckerberg

4.Nubwo yakoze urubuga rukunzwe cyane ku isi, Mark ngo ntago yakundaga ibintu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga

5.Mark Zuckerberg agira Ubumuntu muriwe, ahagana mu mwaka wa 2014 yatanze angana na miliyoni 25 z’amadorali mu rwego rwo kurwanya Virus ya Ebola mu bihugu by’Africa y’iburengerazuba.

6.Ibara rya Facebook yarisanishije n’Imboni y’ijisho rye.

7.Mark azi kuvuga indimi nyinshi ziganjemo iki Latin, ikinya Mandarin n’izindi nyinshi.

8.Imbwa ya Zuckerberg yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kuko bayikoreye Page ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2 kuri Facebook.

Imbwa za Zuckerberg yabaye icyamamare kuri Facebook kuko ikurikirwa n'abantu barenga miliyoni 2
Imbwa za Zuckerberg yabaye icyamamare kuri Facebook kuko ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2

9.Mark agira imyambaro yihariye yambara k’uburyo inshuro nyinshi akunze kugaragara ayambaye, akunda kwambara umupira w’ikijuju, ipantalo ya Jeans, inkweto za Nike rimwe na rimwe akambara n’umupira w’ingofero.

Mark Zuckerberg agira imyambaro yihariye yambara
Mark Zuckerberg agira imyambaro yihariye yambara

10.Mark yakoresheje arenga miliyoni 30 z’amadorali mu gikorwa cyo kugura inzu z’abaturanyi be kugira ngo akomeze agire umutekano uhagije, ndetse n’ibintu bye bikomeze bibe ibanga.

11.Mark arya inyama ziturutse ku nyamaswa yiyiciye n’amaboko ye, ntushobora kumuha izindi nyama ngo azemere.




12.Mark yahuye n’umugore we mu buryo butunguranye, ubwo yari yitabiriye ibirori byabereye muri Kaminuza ya Havard yigagamo, Mark yagiye mu bwiherero agezeyo ahura na Priscilla Chan bararebana barahuza, batangira gukundana. Ahagana mu mwaka 2012 nibwo bakoze ubukwe.

Mark n'umugore we Priscilla Chan bahuye mu buryo butunguranye
Mark n’umugore we Priscilla Chan bahuye mu buryo butunguranye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU