Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanza Azam Rwanda Premier League 2017-2018 irakomeza mu mpera z’icyumweru turimo, nyuma yo gukina ibirarane by’amakipe yarafite abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi yariri gukina Umukino wo gushaka itike yo gukina irushanwa rya CHAN 2018.Mu mikino y’ibirarane yariteganyijwe gukina harimo umukino wahuje ikipe ya APR fc na Bugesera wabaye ejo hashize kuwa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye ikipe ya APR fc itsinze ibitego 3-0, ubitego byatsinzwe na Nshuti Innocent watsinze 2 na Ombarenga Mfitina watsinze 1.Undi umukino w’ikirarane  wahuzaga Ikipe ya Gicumbi na As Kigali, yatakaje amanota 3 imbere y’ikipe yari yakiriye umukino ku kibuga cya Gicumbi, itsinze As Kigali 1-0.

Undi mukino wari kuba uyu munsi ni umukino wariguhuza ikipe ya Rayon sport na Police fc wasubitswe na none kubeta ibyago byo kubura umutoza w’ungirije Katauti Hamad witabye Imana mu rukerera rw’ejo hashize kuwa gatatu. Kugeza ubu uyu mukino ishyirahamwe ry’umukino wa’amaguru mu Rwanda Ferwafa rikaba ritaratangaza igihe izasubikurwa.Kuwa gatanu ejo tariki ya 17 ugushyingo 2017 nibwo indi mikino ya Shampiyona izakomeza gukinwa igeze ku munsi wa gatandatu wayo, aho amakipe azakomeza gukina nkuko bisanzwe.

Dore uko imikino izakinwa ku munsi wa gatandatu wa shampiyona:TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU