Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2017 nibwo urukiko rw’ikirenga muri Tanzania rwakatiye umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Tanzania, Michael Elisabeth wamamaye nka Lulu igifungo cy’imyaka 2 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica atabigambiriye uwari umukunzi we Steven Kanumba.



Nyuma yo kumenya ko Lulu yakatiwe gufungwa imyaka 2 azira kwica uwahoze ari umukunzi we akaba n’umukinnyi wa filimi mugenzi we Stiven Kanumba, ibyamamare bitandukanye bikoresheje uburyo bw’imbuga nkoranyambaga byagaragaje akababaro bitewe no kuba Lulu yafunzwe.

Mu byamamare byagerageje kwihanganisha Lulu ku mwanya wa mbere harimo Diamond, Wema Sepetu, umunyamategeko akaba n’impirimbanyi y’imyidagaduro muri Tanzaniya, Albert Msando n’abandi.





View this post on Instagram

Mungu yupo mwanangu inshaallah MUNGU atakuvusha ameen

A post shared by Saidi Fella (@mkubwafellatmk) on

Icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi we Lulu yagikoze ku wa 07 Mata 2012. Uhagarariye mu mategeko Lulu, Peter Kibatala yavuze ko bazajuririra icyemezo cy’urukiko igihano Lulu yahawe kikaba cyagabanwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU