Ishusho ya Yezu yashushanijwe n’umuhanga w’umutaliyani  Leonardo da Vinci yagurishijwe akayabo k’amadolari miliyoni 450, iyi shusho yagurishijwe yagurishijwe mu cyamunara cyabereye mu mujyi wa Newyork muri Amerika.

Ico gishusho carasukuwe, gisubigwamwo kuva ku c'ibubamfu uja ku c'uburyo



iyo shusho iriho Yezu Kristu yiswe salvator Mundi bisobanura umucunguzi w’isi mu rurimi rw’ikinyarwanda,iyi shusho ni imwe mu zakozwe n’umuhanga  Leonardo da Vinci  yaba isigaye ku isi,abantu bemezaga ko iyo shusho yari ishaje kubera ukuntu yasubiwemo kenshi mu itunganywa ryayo.

iyi shusho salvator Mundi yari imaze imyaka 512 kuko yakozwe mu mwaka wa 1505 kandi ngo iyi ikaba ariyo shusho yakozwe na Vinci yari isigaye mu bantu,Leonardo da Vinci yapfuye mu mwaka wa 1519 akaba ngo yari amaze gushushanya ishusho makumyabiri mu buzima harimo na salvator mundi.

iyi shusho niyo yaguzwe amafaranga kurusha izindi zose zabayeho,indi shusho yaherukaga kugura amafaranga meshi munsi yayaguze salvator Mundi ni iyitwa ‘When Will You marry?’ y’umugabo witwa Paul Gauguin ikaba yaraguzwe mu mwaka wa 2015.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU