Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017, umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino ya CECAFA igiye kubera mu gihugu cya Kenya.




Imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup 2017 izatangira tariki 03 Ukuboza 2017, abakinnyi bahamagawe bagomba guhita batangira umwiherero ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2017 i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel.

Mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Antoine Hey ntihagaragaramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda cyane cyane muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, impamvu ngo batahamagawe ni ukugira ngo bategure ikipe izakina imikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuko yo ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA
Antoine Hey yahamagaye abakinnyi azifashisha mu mikino ya CECAFA




Uru nirwo rutonde rw’abakinnyi bahamagawe na Antoine Hey

Abazamu

Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba myugariro

Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abakina hagati

Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu

Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU