Irushanwa rya Tour du Rwanda 2017 rirabura Umunsi umwe ngo ritangire, abakinnyi 15 bazaserukira igihugu bari kumwe n’abandi batatu bakinira amakipe yo hanze bamaze ukwezi mu mwiherero i Musanze mu kigo cya ‘Africa Rising Cycling Center’ bakora imyitozo umunsi ku munsi, bakitabwaho n’abaganga, ku munsi w’ejo nibwo abo bakinnyi binjiye mu mujyi wa kigali.

Abakinnyi bazakina Tour du Rwanda bariyereka Abanyarwanda



Ku munsi w’ejo mu gitondo nibwo irushanwa rya Tour du Rwanda rizatangira ritangirire mu mujyi wa kigali mu karere ka Gasabo kuri Stade Amahoro aho abakinnyi bazaba basiganwa n’igihe, bakareba uwakoresheje igihe gito.

Dore uko Irushanwa rya Tour du Rwanda rizazenguruka bimwe mu bice by’uRwanda:



Dore amakipe azitabira irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 16:

1.TEAM RWANDA
2.CLUB LES AMIS SPORTIFS (RWANDA)
3.CLUB BENEDICTION (RWANDA)
4.TEAM MAURITIUS
5.TEAM ETHIOPIA
6.TEAM ERITREA
7.TEAM MOROCCO
8.TEAM ALGERIA
9.DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (SOUTH AFRICA)
10.TIROL CYCLING TEAM (AUSTRIA)
11.TEAM ILLUMINATE (USA)
12.BIKE AID (GERMANY)
13.DUKLA BANSKA BYSTRICA (SLOVAKIA)
14.TEAM LOWESTRATES.COM (CANADA)
15.TEAM HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHONE-ALPES (FRANCE)
16.TEAM KENYA RIDERS SAFARICOM (KENYA)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU