Ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi imaze iminsi irigukora imyitozo yo gutegura umukino wo kwishyura wa Ethiopia, umukino uzayihesha itike yo gukina amarushanwa ya Chan 2018 izabera muri Maroc umwaka utaha.

Imyitozo y'Amavubi isigaye nta muntu wemerewe kuyirebaBiteganyijwe ko umukino wo kwishyura hagati ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia uzakinwa ku munsi wo ku cyumweru i tariki ya 12 Ugushyingo 2017 kuri Stade de Kigali i Nyamirambo i saa cyenda n’igice.

Imyitozo y'Amavubi isigaye nta muntu wemerewe kuyireba

Kugeza ubu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko imyitozo isigaye, azajya ayikoresha ntamuntu utari muri staff cyangwa mu buyobozi bw’ikipe y’igihugu Amavubi uzajya uba ari ku kibuga cyangwa muri Stade.

Ibi umutozo Hey si ubwambere abikora kuko n’icyumweru gishize yabikoze ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino ubanza wa Ethiopia, bimufasha kwegukana intsinzi y’ibitego 3-2 mu mukino ubanza. Kugeza ubu ikipe y’igihugu isigaje gukora imyitozo iminsi 3, uyu munsi ni mugoroba, ejo kuwa gatanu no kuwa gatandatu mu gitondo.

Imyitozo y'Amavubi isigaye nta muntu wemerewe kuyireba

Kuri uburero hakaba nta muntu wemerewe gukurikiraba imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi kuri Stade, atari mu buyobozi bw’ikipe y’igihugu Amavubi.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU