Nyuma y’amakuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Nizzo Kabossi yaba afitiye umwenda ungana na Miliyoni Amag The Black, kuri ubu aba bombi bashyize hanze ukuri kwabo, ngo nta deni Nizzo amufitiye.

Umuntu utaramenyekana yinjiriye Account ya Amag The Black maze asebya Nizzo
Umuntu utaramenyekana yinjiriye Account ya Amag The Black maze asebya Nizzo

Mu butumwa bwagaragaye ku rukuta rwa Instagram ya Amag The Black, byagaragaraga ko yashyizeho ifoto ya Nizzo maze akamushinja kuba yaramwambuye arenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.




Kuri ubu Nizzo Kabossi avanyeho urujijo ku bijyanye naya makuru maze ashyira hanze amashusho ari kumwe na Amag The Black ubona ko ntakibazo kiri hagati yabo, hanyuma batangaza ko Account zabo zinjiriwe n’abantu bataramenyekana.

Nizzo ngo nta deni afitiye Amag The Black
Nizzo ngo nta deni afitiye Amag The Black
Ubusanzwe Nizzo na Amag The Black ni inshuti magara
Ubusanzwe Nizzo na Amag The Black ni inshuti magara

Amag yagize ati “Ntago ibintu bimeze neza, bari kudu hacking fooo, Account zacu bazinjiriye, abantu barimo kugenda bakandika ibintu bidasobanutse reba nkubu barimo kuvuga ngo Nizzo amfitiye ideni kandi barabeshya, kandi barimo no kudusaba amafaranga kugira ngo bazidusubize gusa tugiye kwitabaza inzego z’umutekano.”




Kanda hano urebe amashusho ya Nizzo na Amag The Black yavuga uburyo Account zabo zinjiriwe.

INDI NKURU WASOMA

Umuriro watse hagati ya Amag The Black na Nizzo Kabossi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU