Umutingito udasanzwe mu gihugu cya Irak wakoze amahano uhitana abantu benshi cyane bagera kuri 348 hanakomereka abandi barenga igihumbi,uyu mutingito wabaye ku mupaka wa Iran na Irak.

Umutingito udasanzwe mu gihugu cya Irak

 



Uyu mutingito ku bipimo bya richter ungana na magnetude ya7.3 wahitanye abantu benshi mu burengerazuba bwa Iran mu ntara ya Kermanshah ndetse abarenga 5660 bakomerekeye ku buryo abantu barenga ibihumbi birindwi kurubu ntaho kuba bafite kuko aho babaga hashenywe n’umutingito uhambaye.

Umubyeyi w’abana batatu Majida Ameer yabwiye Reuters ko yarimo afungura n’abana be,nyuma mu gihe bari kurya yumva inzu irimo itigita,ibyo kurya babivamo barasohoka barihungira.

Irak: Umutingito wakoze amahano yateye amarira

Imwe mu mitingito ikaze yabaye ku isi yagiye yangiza byinshi ni nk’umutingito wabaye mu gihugu cya Haiti wabaye ku wa 12 mutarama 2010 aho wangije bikomeye kuko wahitanye abantu ibihumbi magana abiri na mirongo itanu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU