Mu kinyarwanda niho bavuga ngo abantu basa batagira icyo bapfana,ese ibi byaba aribyo uyu turabagezaho bimwe mu byamamare bigiye bisa ku buryo bigoye cyane kubitandukanya.



Ku isi hari abantu basaga miliyari 7. Muri aba bantu bose batuye isi harimo abashoboye kumenyekana kurusha abandi. Ibyamamare bigira abantu basa na byo. Kubera interineti biroroshye kubona umuntu usa n’icyamamare ariko nanubu biracyagoye kubona ibyamamare bibiri bisa.

Uru ni urutonde rw’ibyo byamamare bisa n’ibindi byamamare.

Katy Perry na Zooey Deschanel

Katy perry ugaragara ku ruhande rw’iburyo abantu benshi bamuzi kubera ubuhanga bwe mu kuririmba ariko Zooey we ntago benshi tumuzi cyane nka Katy perry. Zoey yamenyekanye muri film nka “500 days of summer” cyangwa “Almost Famous” dore ko gukina filimi ariwo mwuga we. Ntago bigombera ubuhanga kubona ko basa ahubwo biranacanganye kubatandukanya.

Ryan Gosling na Ranbir Kapoor.

Aba bagabo bombi twavuga ko nta wamenyekanye cyane kurusha undi turebeye aho bakorera akazi. Ranbir (ibumoso) mu buhinde ni icyamamare kidakomeye cyane kimwe nkuko Ryan nawe muri Amerika atari icyamamare gikomeye cyane nubwo rwose yakinnye muri film y’ibihe byose, ikaba yitwa “The Notebook”. Ryan yamenyekanye hanze y’igihugu cye kuko imyidagaduro yo muri Amerika irebwa hanze cyane kuruta iyo mu buhinde.

Minka Kelly na Leinghton Meester.

Abirabura benshi tubona abazungu bose basa ariko aba bo rwose barasa ku buryo n’abazungu nabo babibona. Aba bakobwa bombi bose bakina film, Minka (ubanza ibumoso) yamenyekanye muri film z’uruhererekane nka Friday night lights, Parenthood ndetse n’izindi nyinshi, Leighton we twavuga ko ari we uzwi cyane kuko film ze zakwunze cyane harimo nka Monte Carlo, the judge, the roommatendetse n’izindi nyinshi.

Tom Hardy na Logan Marshall Green.

Duhereye iburyo hari umugabo wamenekanye akaba ariwe Tom Hardy ukina film kandi zana menyekanye cyane kandi zikinjiza n’amafaranga nka Mad max:Fury road, the revenant, bronson, legend, lawless ndetse n’izindi nyinshi. Logan Marshall k’urundi ruhande yakinnye muri film z’uruhererekane ariko zitamenyekanye cyane uretse filimi m imwe yitwa Prometheus.

Dominic Cooper na Virat Kohli.

Dominic cooper (iburyo) ni icyamamare muri sinema nyamerika kuko akina muri film zihenze kandi zakunzwe nka Dracula untold, warcraft, Need for speed mu gihe iyi mpanga ye ari umukinnyi wa cricket ukunzwe cyane mu buhinde kandi bikaba byemezwa ko ari no mu bakinnyi beza ku isi.

Janvier Bardem na Jeffrey Dean Morgan.

Dean Morgan w’ibumoso yakinnye muri film nyinshi nka batman vs superman ndetse na walking dead igice cya 7 mu gihe iburyo bwe hari umugabo uzwi nka Javier Bardem watsindiye igihembo cya Oscar uzwi muri film No Country for old men ndetse na James Bond: Skyfall . Bardem buri gihe akina ari umugome.



Bradley Cooper na Hrithik Roshan.

Bradley Cooper (iburyo) ukina muri film nziza kandi zihenze akenshi ziranamenyekana cyane nka The A-team, Burn, Joy, wardogs ndetse n’izindi nyinshi. Bradley akundwa n’abakobwa kimwe na mugenzi w’umuhinde nawe bahuje kumenyekana no gukundwa n’abakobwa Hrithik Roshan wamenyekanye muri film nka Krrish, Koi Mil Gaya, Mohenjo Daro ndetse n’izindi nyinshi hariya mu buhinde.

Jessica Chastain na Bryce Dallas Howard.

Jessica Chastain (i buryo) ni umukinnyi wa film watsindiye ibihembo bibiri bya Oscar kubera film zikomeye yagiye akinamo nka interstellar, Dark zero thirty, the martian ndetse n’izindi nyinshi zagiye zituma izina rye muri Hollywood rikomera cyane. Ku rundi ruhande Bryce nawe ntago yoroshye nubwo adafite ibihembo bya Oscar ariko nawe yakinnye muri film zikomeye nka Jurassic world, Terminator Salvation, The help, Twilight, 50/50 ndetse n’izindi nyinshi. Biragoye kubatandukanye pe.

Alec Baldwin na President Millard Fillmore.

ibumoso hari umukinnyi wa film wo muri Amerika Baldwin uzwi muri film nka Mission Impossible: Ghost protocol, The departed, Blind, Drunk Parents, The aviator ndetse n’izindi nyinshi, iBuryo bwe hari perezida wa 13 wa leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Justin Bierber na Miley Cyrus.

Justin Bieber na Miley Cyrus, abenshi bazi nka Hannah Montana, benshi bemezako aba babiri basa cyane ku buryo abanyarwenya bavuga ko justin Bieber ari Miley Cyrus iyo atisize ibirungo by’ubwiza (Makeup). Urebeye kuri iyi foto ntago basa cyane ariko witegereze iyi yo munsi nawe urabibona.



 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU