Col Dr. Kizza Besigye wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Museveni Yoweli akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kugeza ubu yafashe icyemezo cyo kongera uburinzi bwe abinyujije mu gushyira giriyaje z’inzu ku modoka ye ikunze kwibasirwa n’abashinzwe umutekano.

Irebere ibyo Col Dr. Kizza Besigye yakoze mu kongera umutekano



Uyu mugabo ukunze gufungwa agafungurwa ahanini bitewe n’imvururu aba yateje muri Uganda, yafashe iki cyemezo nyuma y’uko bimwe mu birahure by’imodoka ye byangijwe n’abashinzwe umutekano nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Iyi modoka yibara ry’umweru ifite ibirango UAN 661V; ku ifoto bigaragara ko impande zose zasudiriweho giriyaje kuburyo kuyinjiramo cyangwa se kumena ibirahure n’ibindi bitakorohera buri wese wabigerageza.

Ibirahure by’imbere n’ibyuma byose biriho giriyaje nk’uko amafoto Dr Kiiza Besigye yashyize hanze abigaragaza. Ngo ni umwanzuro yafashe nyuma yo gushyamirana n’abashinzwe umutekano inshuro zirenga 10 mu gace ka Mbarara.

Umuvugizi wa polisi muri Rwizi, Samson Kasasira

Umuvugizi wa polisi muri Rwizi, Samson Kasasira, aherutse gutangaza y’uko kuwa kabiri w’iki cyumweru,Besigye yashyamiranye n’inzego z’umutekano imodoka ye ndetse n’izindi zikangirika bikomeye.

Abayoboke be bishimiye iki gikorwa Besigye yakoze bizeye ko umutekano we urinzwe cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU