Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yarahiye kuyobora igihugu, ntibyatinze ifoto igaragaza Robert Mugabe na madamu we Grace Mugabe bareba televiziyo mu bwigunge ubwo barebaga umuhango wo kurahira yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Robert Mugabe n’umugore we bareba irahira rya Mnangagwa perezida mushya wa



Tubibutse ko Robert Mugabe yeguye ku butegetsi nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abasirikare, biivugwa ko madamu we, Grace Mugabe, yaba ari we wabaye imbarutso nyyo kweguzwa ku butegetsi kwa Mugabe kuko ngo yashakaga ko ari we wazasimbura Mugabe mu gihe azaba atagishoboye.

Biteganyijwe ko Emmerson Mnangagwa azayobora Zimbabwe mu gihe cyose robert  Mugabe yari asigaje kuyobora maze abone gutegura amatora binyuze mu nzira y’umucyo na demokarasi.

Robert Mugabe n’umugore we bareba irahira rya Mnangagwa perezida mushya wa
Ifoto ya Robert Mugabe n’umugore we bareba irahira rya perezida mushya yashyizwe kuri Twitter

Mnangagwa ubwo yarahiraga yagarutse ku gaciro Zimbabwe iha Robert Mugabe, atangaza ko Mugabe azakomeza kubahwa nk’inararibonye yafashije cyane Leta ya Zimbabwe ubwo yagiraga ati: “Twese dukomeze kwemera no kuzirikana ubwitange bwe mu kubaka iki gihugu. Dukomeze twubahe umubyeyi wacu, papa was Zimbabwe, comrade Robert Gabriel Mugabe.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU