Uko bukeye nuko bwije mu Rwanda hagenda haboneka utuzi tunyuranye ndetse dutunze abadukora, kuri ubu ibigezweho cyane muri iyi minsi ni ukunguka biturutse ku mbuga nkoranyambaga, gushyira hanze amafoto akurura abagabo.

Mbabazi shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo ni umwe mu bakobwa batigisa murandasi yo mu gihugu cy’u Rwanda kimwe no muri Africa y’iburasirazuba muri rusange, bitewe no gukunda gushyira hanze amafoto akurura abagabo.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo
Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo



Shaddy Boo ubusanzwe atuye mu mujyi wa Kigali ahazwi nk’ I Gikondo, uyu mukobwa yabyaye abana babiri akaba ahamya ko gushyira hanze amafoto akurura abagabo bimwinjiriza cyane.

Iyo abantu benshi bumvishe izina Shaddy Boo ntago Babura gutekereza ku ijambo ryadutse hirya no hino mu rubyiruko rivuga ngo “Odeur ya Ocean,” iri jambo uyu mukobwa yarivugiye kuri Royal TV maze benshi bamuha inkwenene bituma rirushaho kwamamara cyane hirya no hino mu Rwanda ndetse nawe atangira gutegura ibitaramo aryifashishije.

Igitaramo cya Odeur ya Ambiance cyaturutse ku ijambo Odeur ya Ocean
Igitaramo cya Odeur ya Ambiance cyaturutse ku ijambo Odeur ya Ocean

Iyo uganiriye na Shaddy Boo akubwira ko Social Media cyane cyane Instagram na Snapchat zamufashije kugera kuri byinshi birimo kwinjiza amafaranga, kumenyena n’abantu bakomeye, ndetse no kwiyamamaza mu buryo bumunogeye.

Shaddy Boo ngo iyo atagira Social media zikomeye ntago byari kumworohera kumenyekana na Diamond Platnumz n’abandi bantu b’ibyamamare mu Rwanda no muri Africa.

Social Media zatumye Shaddy Boo na Diamond bamenyena
Social Media zatumye Shaddy Boo na Diamond bamenyena

Kubera Instagram ya Shaddy Boo ifite abantu benshi bayikurikirana ngo bituma abona abashoramari benshi baba bifuza ko yabamamariza ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga.



Akenshi kuri Instagram ya Shaddy Boo ntahwema gushyira hanze amafoto akurura abagabo, ntuzaburaho amafoto agaragaza imiterere ye mu rwego rwo kurushaho gukurura abantu benshi, kugeza magingo aya, Shaddy Boo ayoboye ibyamamare nyarwanda mu kugira abantu benshi bamukurikirana kuri Instagram.

Aya ni amwe mu mafoto agaragara uburanga n’imiterere ya Shaddy Boo.

Shaddy Boo niwe mukobwa ukurikiwe n'abantu benshi mu Rwanda
Shaddy Boo niwe mukobwa ukurikiwe n’abantu benshi mu Rwanda
Shaddy Boo yinjiza agatubutse binyuze mu kwamamariza abantu banyuranye
Shaddy Boo yinjiza agatubutse binyuze mu kwamamariza abantu banyuranye

Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com

Shaddy Boo, Touchrwanda.com
Shaddy afite abana babiri

Shaddy Boo, Touchrwanda.com Shaddy Boo, Touchrwanda.com



Shaddy Boo, Touchrwanda.com
Imiterere ya Shaddy Boo ivugisha benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU