Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu buryo butunguranye.

Hamad Katauti yari asanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, ni umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mateka ya Ruhago nyarwanda bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze.

Umurundikazi witwa Jessica Asma wari usigaye akundana na Katauti muri iyi minsi, yagaragaje agahinda atewe n’urupfu rw’umukunzi we mu gihe umunyatanzaniyakazi Irene Uwoya uzwi nka Oprah wahoze ari umugore wa Katauti mu myaka yashize nta kintu aratangaza.



Jessica na Katauti bari bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Jessica na Katauti bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Jessica abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’umukara igaragaza ibihe by’akababaro maze ayandikaho amagambo agira ati “Iruhuko ridashira Ndikumana.”

Ifoto Jessica yashyize kuri Instagram agaragaza agahinda yatewe n'urupfu rwa Katauti
Ifoto Jessica yashyize kuri Instagram agaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa Katauti



Urukundo rwa Jessica na Katauti rwari rumaze igihe gito rumenyekanye, dore ko bakundaga gusangiza abantu amafoto y’umunyenga w’urukundo rwabo.

Jessica Asma, umurundikazi umaze igihe gito mu munyenga w'urukundo na Katauti
Jessica Asma, umurundikazi umaze igihe gito mu munyenga w’urukundo na Katauti

Jessica Asma, umurundikazi umaze igihe gito mu munyenga w'urukundo na Katauti



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU