Mu marushanwa ya Miss Earth 2017 yaberaga mu gihugu cya Philippine ho ku mugabane wa Aziya, yasojwe umukobwa witwa Karen Ibasco ariwe wegukanye ikamba, mu gihe Uwase Hirwa Honoline uzwi nka Igisabo yatashye imbokoboko.




Miss Earth n’irushanwa ry’ubwiza rihuriza hamwe abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, rikaba rifite intego yo kubungabunga ibidukikije no gutanga ubukangurambaga mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu birori byabaye kuri uyu wa gatandatu ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay byasojwe Karen ukomoka muri Philippine ariwe ubashije kwegukana ikamba rya Miss Eath 2017, mu gihe Lada Akimova uturuka muri Russia yegukanye ikamba rya Miss Earth Fire, Nina Robertson ukomoka muri Australia yagizwe Miss Earth Air, naho Juliana Franco ukomoka muri Colombia agirwa Miss Earth Water.



Miss Igisabo wavuzwe nabi muri iri rushanwa yatashye imbokoboko abura ikamba na rimwe, ndetse ntiyigeze agaragara no muri 16 ba mbere.



Igisabo yatashye imbokoboko muri Miss EARTH
Igisabo yatashye imbokoboko muri Miss EARTH

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU