Iserukiramico ryo gusetsa, “Kigali International Comedy Festival” ryaraye ritangijwe ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki ya 02 Ugushyingo 2017, abaryitabiriye bakaba batashye bikanda imbavu.

“Kigali International Comedy Festival” yateguwe na Comedy Knight ihagarariwe na Mugisha Jerome ikaba izamara iminsi itatu, izakorwa mu ndimi eshatu ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa kuva tariki ya 02 kugeza 03 Ugushyingo 2017.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 02 Ugushyingo 2017, ahazwi nka One Love hatangijwe ku mugaragaro iri serukiramico ryo gusetsa, aho abanyarwenya bakomeye barimo Nkusi Arthur, Babou, Clapton Kibonke, Divin n’abandi benshi basekeje abantu bagataha imbavu zibarya.

Ibirori byo ku munsi wa mbere nuwa kabiri bizajya bibera ahitwa One Love kwa Rasta
Ibirori byo ku munsi wa mbere nuwa kabiri bizajya bibera ahitwa One Love kwa Rasta

Ibi birori byayobowe n’umunyarwenya Babou, Kibonke Clapton niwe wabanje ku rubyiniriro maze asetsa abantu abinyujije mu butumwa bw’ijambo ry’Imana dore ko asanzwe aririmba indirimbo z’Imana.

Umunyarwenya Babou niwe wari umushyushyarugamba
Umunyarwenya Babou niwe wari umushyushyarugamba



Clapton Kibonke niwe wasusurukije abantu bwa mbere abinyujije mu ijambo ry'Imana
Clapton Kibonke niwe wasusurukije abantu bwa mbere abinyujije mu ijambo ry’Imana

Nkusi Arthur nawe ukunzwe cyane mu Rwanda yashimishije abakunzi be arabasetsa cyane k’uburyo bamwe bikandaga imbavu.

Arthur Nkusi yasekeje abantu biratinda
Arthur Nkusi yasekeje abantu biratinda

Mu bandi banyarwenya bataramye harimo Herve, Michael, Joshua, Divin, Julius Chita, Fred, Keffa na Nyakato.

Divin ukomoka i Burundi nawe yashimishije abitabiriye ibi birori
Divin ukomoka i Burundi nawe yashimishije abitabiriye ibi birori
Michael yerekanye ko afite impano mu gusetsa
Michael yerekanye ko afite impano mu gusetsa
Herve nawe yashimishije abantu
Herve nawe yashimishije abantu



Ibitwenge byari byose ku bitariye Kigali International Comedy Festival
Ibitwenge byari byose ku bitariye Kigali International Comedy Festival

Ibitwenge byari byose ku bitariye Kigali International Comedy Festival Ibitwenge byari byose ku bitariye Kigali International Comedy Festival

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2017, hari bubeho urwenya rwo mu gifaransa(Birabera One Love ugana kimihurura), mu gihe ejo kuwa gatandatu tariki ya 04 Ugushyingo 2017 hazabaho igitaramo cy’urwenya mu rurimi ry’icyongereza bikaba bizabera muri Radisson Blue.



"Kigali International Comedy Festival" izitabirwa n'abanyarwenya bakomeye ku isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU