Ku minsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017 nibwo umwana w’umukobwa Butera Knowless yabyaranye na  Ishimwe Clement, bise izina rya “Ishimwe Or Butera”yujuje umwaka umwe amaze avutse.

Umwana wa Knowless arimo kwiga kugenda



Ku isabukuru ya Ishimwe Or Butera umwana w’umukobwa wa Knowless Butera na Ishimwe Clement wujuje umwaka umwe avutse Knowless akaba yatangaje amagambo y’isabukuru ye yakoze ku mitima ya benshi.

Knowless Butera ku isabukuru y'umwana we

Knowless Butera abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashyizeho ifoto iriho izina ry’umwana we “Or” arangije yandikaho amagambo agira ati “Isabukuru nziza y’umwaka umwe Ishimwe Or Butera wanjye.Ni wowe soko y’ibyishimo byanjye.Ndagukunda cyane”.



Benshi mu bakurikira Knowless kuri instagram bagiye bifatanya na we kwifuriza umwana we isabukuru nziza gusa bamwe bakamwibutsa ko agomba kujya ashyira hanze ifoto y’uriya mwana we,dore ko yakunze kuvugwaho guhisha isura y’umwana we cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU