Umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko wo mu gihugu cya Bangladesh, akomeje kuvugisha no gushavuza abantu, bitewe n’ubwitange akorera umuryango we biturutse ku mibereho igoranye uwo muryango ubayemo.

Ku myaka 11 y’amavuko atunze umuryango we mu buryo butamworoheye



Nyuma yo kuganira n’igitangazamakuru gifotora GMB Akash, ari na cyo cyakwiarakwije ifoto y’uyu mwana ari mu mirimo ikomeye, Rahat, yavuze ko ubuzima butamworoheye na gato, kuko ngo kuva mama we yabyara Bristy, mushiki we umukurikira, atarigera atora agatege n’umunsi n’umwe, ari na byo byakururiye uyu muryango ukaba ubayeho mu buzima bugoranye cyane, aho uyu mwana w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 11 y’amavuko ari we wakoraga ibishoboka byose kugirango babeho, akarera umwana kandi akita no ku buzima bwa mama we butameze neza.

Ku myaka 11 y’amavuko atunze umuryango we mu buryo butamworoheye



Aho mushiki we amariye kwegera ejuru, ngo n’ubundi Rahat, aho agiye gupagasa hose aramujyana kuko mama we atashobora kumwitaho kubera ikibazo cy’ubuzima afite, mu ifoto yafashwe aganira na GMB Akash, bikaba bigaragara ko uyu mwana akora yaryamishije mushiki we ku ruhande.

Ngo n’ubwo imirimo akunze gukora ari imirimo ivunanye cyane, Rahat ngo ikimushishikaza ni uko yakwita ku muryango we, na duke abonye akabasha kudusangira na mushiki we ndetse na mama we. Kandi mu ntego ze, yavuzeko mushiki we nakura azakora uko ashoboye kose akamushyira mu ishuri ngo hato atazahura n’ubuzima bumukoereye.

Abantu bose bakomeje gutangarira ubuzima bw’uyu mwana, bamwe banemeza neza ko ibikorwa bye n’intekerezo byakuze kurusha imyaka ye, ari na ko bagaragaza agahinda ku mibereho y’uyu muryango utorohewe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU