Umukinnyi Butera Andrew usanzwe ukinira ikipe ya APR fc yongerewe mu bakinnyi 24 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu amavubi watangiye kuwa gatandatu tariki 25 ukwakira 2017 nyuma y’imikino imwe ni mwe ya shampiyona yarimaze kuba.



Butera Andrew ni umukinnyi warumaze igihe avuye mu mvune yo mwivi yagiriye muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2016-2017, akina mu bakinnyi bo hagati bi ikipe ya APR fc. Ku cyumweru itariki 27 ugushyingo 2017 mu masaha ya ninjoro nibwo uyu mukinnyi Butera Andrew yakiriye ubutumwa bumusaba kuza mu mwiherero mu gitondo cy’uyu munsi kuwa mbere agafatanya n’abandi gukomeza kwitegura irushanwa rya Cecafa rizabera mu gihugu cya Kenya guhera ku i tariki 3 ukuboza 2017.

Related imageNinyuma yuko iyi kipe y’igihugu Amavubi imenyeko yemerewe guzajyana abakinnyi 24 mwirushanwa bitnguranye, yahise atekereza kongeramo Butera ngo aze kongeramo imbara mu bakinnyi bo hagati b’ikipe ya Amavubi. Ikipe y’igihugu Amavubi biteganyijwe ko isubukura imyitozo uyu munsi kuwa mbere kuri stade Amahoro i Remera mu gitondo na ni mugoroba, kabiri ku munsi.



Dore urutonde rw’abakinnyi bari mu mwiherero:

Abazamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) and Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali), Niyonzima Olivier (Rayon Sports) and Andrew Butera (APR Fc).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU