Kuva ku itariki ya 29 Ugushyingo kugeza ku wa gatanu ukuboza 2017 I Gikondo mu mujyi wa Kigali hazaba habera imurikagurisha rya service zikorerwa mu Rwanda  “Made in Rwanda Expo”.



Kamwe mu dushya tuzarangwa muri iri murikagurisha ni moto ziteranyirizwa mu rw’imisozi igihumbi imbere mu gihugu cy’ u Rwanda,iri ni imurikagurisha ryateguwe n’urugaga rw’abikorera PSF. Iri murikagurisha rizitabirwa n’abacuruzi basaga 400 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu kandi rigamije guteza imbere ibicuruzwa bikorerwa imbere mu Rwanda bikagurwa cyane n’abanyarwanda nabo mu karere no gushyigikira abikorera.

Umushakashatsi w’umunyamerika Rommel NATHAN ni umwe mu bazitabira Made in Rwanda Expo 2017, Nathan yanashinze ikigo Rwanda motorcycle company gikorera mu Rwanda kuva 2015, Rommel Nathan kandi niwe washinze akaba anakuriye isosiyete yitwa BTB solutions iherereye I Ridgefield, Washington muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Rommel Nathan ufite ikigo gikorera moto mu Rwanda

Indakangwa ni imwe muri moto zikorerwa mu Rwanda izaba imurikwa muri Made in Rwanda Expo 2017,iyi moto isanzwe igura miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu n’umunani (2.668.000) y’ u Rwanda. Izindi moto zifite amazina y’ikinyarwanda zizitabira iri murikagurisha ni nka Inziza 125 igura 1.184.000 FRW, inziza 200 igura 1.588.000FRW, Ingenzi 150 igura 1.361.000 ndetse n’imparage 125 igura 1.184.000FRWs.

Moto ifite izina ry’ikinyarwanda: indakangwa



Club ya Made in Rwanda ihagarariwe na Miss Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017 ni imwe mu zizitabira imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, club Made in Rwanda igendeye kuri fashion y’umuco nyanyarwanda ikaba yigisha kuboha, gukora imyenda y’umuco,uduseke,imipira n’ibikoresho bitandukanye bikorerwa hano mu Rwanda.

Miss Iradukanda Elsa na club ya Made in Rwanda bazitabira imurikagurisha



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU