Igisirikare cy’igihugu cya Zimbabwe kirimo kugenzura igihugu kuri ubu cyahakanye kitahiritse ubutegetsi bwa President Robert Mugabe kandi ubuzima bwa Mugabe bumeze neza n’umuryango we.

Image result for Maj Gen Sibusiso Moyo



Nyuma yo kwigarurira televiziyo y’igihugu umuvugizi w’igisirikare cya Zimbabwe Maj Gen Sibusiso Moyo yavuze ko batahiritse ubutegetsi bwa President Mugabe ko icyo bagamije ari ugufata bamwe mu bantu bo hafi ya Mugabe batumye igihugu cya Zimbabwe kijya mu ihungabana ry’ubukungu ndetse n’umubano.

ibi bibaye nyuma yaho President Mugabe mu minsi ishize yirukanye uwari vice President we Emmerson Dambudzo Mnangagwa,gusa President Robert Mugabe ntacyo aratangaza nyuma y’ibyabaye.President Mugabe kurubu afungiye mu rugo iwe.

President wa Africa y’epfo Jacob Zuma yasabye Leta ya zimbabwe kumvikana bagashyira iherezo ku mwuka mubi uri kuvugwa muri zimbabwe, ndetse ko n’umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo muri Africa y’epfo Southern African Development Community (SADEC) witeguye gutanga ubufasha.

Inteko za gisirikare nizo ziriko ziragenzura umugwa mukuru Harareibimodoka bya gisirikare nibyo biri mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Harare



 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU