Umuririmbyi Kay Martin uzwi nka MC Tino yashyize hanze amashusho y’indirimbo Ibanga yahimbiye Safi Madiba n’umugore we.

Mu minsi ishize ubwo Niyibikora Safi yakoraga ubukwe na Niyonizera Judith, abantu benshi baravugishijwe cyane bituma Tino abakorera indirimbo yitwa Ibanga ivuga uburyo ibyabo bakwiye kubigira Ibanga.

Tino ari mu bahanzi bakomeje gutera ubwoba benshi bitewe n’imbaraga asigaye ashyira mu muziki nyuma yo gutandukana n’itsinda rya TBB.

Uyu musore usanzwe akora ibikorwa birimo ubunyamakuru no gushyushya urugamba(MC) yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ibanga” akaba akoze mu buryo bunogeye ijisho bitewe nuko bayakoreye ahantu hafite ubwiza nyaburanga.



Bamwe bacyetse ko Tino yakoreye aya mashusho mu mahanga, gusa ni mu Rwanda ahazwi nka Akagera Game Lodge

Tino ni uku yari yambaye

Ibanga ya MC Tino



Ibanga ya MC Tino

Mu kiganiro na Touchrwanda, Tino yashimangiye ko nyuma y’Ibanga azahita ashyira hanze indirimbo yitwa My Time mu rwego rwo kurushaho gushimangira intego yihaye yo gushyira hanze indirimbo nshya buri kwezi.

Amashusho y’iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment akaba yarakozwe na Producer AB Godwin uhagaze bwuma muri iyi minsi, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Papito

Kanda hano urebe Ibanga ya MC Tino



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU