Umuhanzi Kay Martin uzwi nka MC Tino akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika nyuma yo gufata umwanzuro wo kwikorana ku giti ke.

Mu minsi ishize, Tino yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ibanga” akoranye ubuhanga, maze ashimangira ko intego yihaye ari ugushyira hanze indirimbo nshyashya buri kwezi.

MC Tino yazanye imbaraga z'akataraboneka muri Muzika
MC Tino yazanye imbaraga z’akataraboneka muri Muzika



Nyuma y’Ibanga, Tino yongeye gukora mu nganzo maze ashyira hanze indirimbo yitwa “My Time” ndetse ashimangira ko ibyiza biri imbere.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Tino yagize ati “Nkuko nabisezeranyije abakunzi banjye, ngomba kujya nshyira hanze indirimbo nshyashya buri kwezi, kuri ubu maze gukora indirimbo zinyuranye zirimo Ibanga, Umurima, Mula, Mama Ritah, n’izindi, akaba ahamya ko agiye gutunganya amashusho ya My Time maze akayashyira hanze vuba aha.”

Izi ndirimbo hafi ya zose zakozwe na Producer Papito usanzwe ukorana cyane na Tino, mu gihe amashusho ye agiye kujya atunganywa na Director AB Godwin uherutse kumukorera Ibanga.

MC Tino yihaye intego yo kuzajya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi
MC Tino yihaye intego yo kuzajya ashyira hanze indirimbo nshya buri kwezi



Kanda hano wumve My Time ya MC Tino



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU