Umuhanzi Niyibikora Safi kuva yava muri Urban Boyz akaba yaratangiye gukora kugiti cye aho ari gukorana na Bad Rama muri THE MANE hakaba hagiye hanze akayabo baba barishyuye kugira ngo babashe gukorana indirimbo na Rayvanny wo muri Tanzaniya.

Safi kuri ubu ari gukorana na Bad Rama muri THE MANE



Muminsi yashize, hari amakuru yagiye hanze ko Safi Madiba arigukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye cyane wo muri Wasafi Rayvanny, hagaragara amwe mu mafoto yafahwe harigukorwa amashusho yiyo ndirimbo benshi bafitiye amatsiko menshi cyane bitewe n’ubuhanga aba basore bose bibitseho mu kuririmba benshi bemeza ko izaba iri kurwego rwo hejuru.

Ifoto igaragaza abagize THE MANE Label

Indirimbo Safi Madiba yakorananye n’umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny ntirasohoka. Kuri uyu wa Kabiri Tariki 21 Ugushyingo 2017 nibwo THE MANE yatumije ikiganiro n’abanyamakuru muri Serena Hotel Bad Rama yabwiye itangazamakuru ko iyi ndirimbo yabahenze cyane kugira ngo ikorwe.

Muri iki kiganiro Bad Rama akaba yarabajijwe n’umunyamakuru amafaranga baba baratanze ngo babashe gukorana na Ray Vanny indirimbo irinde irangira, ariko yirinda kwerura ngo avuge umubare nyawo gusa avuga ko agereranyije, ngo gukorana indirimbo na Ray Vanny byibuza byabatwaye akayabo k’ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika ($15000) arenga million 12 z’amanyarwanda.



Ifoto yafashwe ubwo Safi na Rayvanny bari bari gukora amashusho y’indirimbo bafitanye

Yagize ati ”indirimbo yaraduhenze cyane kubivuga ngira ngo nabyo si ngombwa ushobora kubivuga abantu bakagira ngo wabeshye cyangwa wiyemeye, gusa icyo nakubwira cyo indirimbo yaraduhenze cyane…. Niba nibuka neza ngira ngo indirimbo iri hejuru y’ibihumbi cumi na bitanu by’amadorari ya Amerika.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU