Abantu benshi batarakandagiza ikirenge mu nzu zitunganya umuziki usanga bahorana ibibazo binyuranye bijyanye n’uburyo bwo gukora indirimbo ya Audio, uburyo zikorwamo, ndetse n’ibintu by’ibanze bisabwa.

Touchrwanda yasuye inzu ituganya umuziki ya Touch Entertainment maze tuganira na Producer Ishimwe David uzwi nka Evydecks atubwira byinshi ku nzira zikoreshwa mu buryo bwo gukora indirimbo ya Audio (Amajwi).

Ishimwe David ukoresha izina rya Producer Evydecks
Ishimwe David ukoresha izina rya Producer Evydecks



Evydecks ni umwe muba Producer babarizwa muri Touch Entertainment akaba akoranamo na Producer Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer, mu kiganiro cy’uburyo bw’amashusho Touchrwanda yagiranye na Evydecks yatubwiye byinshi ku bijyanye n’uburyo bakoramo indirimbo za Audio.

Evydecks yatangiye atubwira uko bigenda iyo agiye gukorera indirimbo umuntu uje muri Studio bwa mbere.

Yagize ati: “Mbere na mbere turabanza tukaganira,akandirimbira bitewe n’injyana ashaka ko dukorana hanyuma namara kumva injyana ye nkatangira gukoresha ubumenyi mfite, ibintu by’ingenzi bikenerwa mu gukora indirimbo ni ukumenya gucuranga Piano n’ibindi bikoresho by’umuziki, Gukoresha Mixer, Gukoresha Software ya Logic Pro X&9&10 hamwe no gutekereza cyane.”

Evydecks yakomeje agira ati: “Iyo maze kumva injyana y’umuhanzi runaka, mpita ntangira gushaka ibicurangisho bijyanye n’iyo njyana hamwe na Melody iryoshye, dukora Beat hanyuma umuhanzi akajya muri Recording Room tukamufata amajwi hanyuma tukayanoza neza twarangiza tugakora ibyo bita Mastering bituma indirimbo igira umwimerere n’uburyohe mu matwi y’umuntu uyumvishe wese.”

Producer Evydecks yicaye muri Studio ya Touch Entertainment
Producer Evydecks yicaye muri Studio ya Touch Entertainment
Mixer yo muri Touch Entertainment iboneka hake muma Studio yo mu Rwanda
Mixer yo muri Touch Entertainment iboneka hake muma Studio yo mu Rwanda
Studio ya Touch Entertainment ni gutya imeze
Studio ya Touch Entertainment ni gutya imeze
Piano n'ingenzi cyane mu gukora indirimbo
Piano n’ingenzi cyane mu gukora indirimbo



Pad yifashishwa mu gucura Beat
Pad yifashishwa mu gucura Beat
Ni gake cyane uzabura umuhanzi muri Touch Entertainment
Ni gake cyane uzabura umuhanzi muri Touch Entertainment
Igikoresho gishinzwe kugabanya ubushyuhe muri Studio
Igikoresho gishinzwe kugabanya ubushyuhe muri Studio

Touch Entertainment ni imwe mu nzu zimaze kuba ubukombe mu gukora umuziki hano mu Rwanda, ikaba iherereye I Nyamirambo ahazwi nko kuri Mirongo ine (40), ushaka ibindi bisobanuro bijyanye no gukora indirimbo y’amajwi cyangwa amashusho wahanyarukira maze bakakwakirana urugwiro, si ibyo gusa kandi kuko muri iyi minsi mikuru twitegura kujyamo, Touch yashyize igorora abayigana haba mu kugabanya ibiciro, Promotion zinyuranye n’ibindi.




Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye cya Producer Evydecks asobanura ibijyanye no gukora indirimbo ya Audio.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU