Umuraperikazi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace muri Muzika agiye kumurikira abakunzi be umuzingo wa kabiri ugizwe n’indirimbo 12.

Young Grace ni umwe mu bahanzikazi bafashe iyambere mu guteza imbere muzika nyarwanda, uyu mwari akaba azwi mu ndirimbo nka Hungover, Ataha he, Bingo, n’izindi nyinshi.

Young Grace ni umwe mu bahanzi bafashe iyambere mu guteza imbere muzika nyarwanda
Young Grace ni umwe mu bahanzi bafashe iyambere mu guteza imbere muzika nyarwanda



Tariki ya 02 Ukuboza 2017, mu karere ka Rubavu bizaba ari ibicika ubwo Young Grace afatanyije n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda bazaba bagiye kuhataramira mu gitaramo cyo kumurika umuzingo (Album) yise 20 à 22 ans.

Young Grace agiye kumurika Album yise 20 à 22 ans.
Young Grace agiye kumurika Album yise 20 à 22 ans.

Iyi Album harimo igizwe n’indirimbo 12, zirimo umunani(8) zifite amashusho, yahisemo kuyimurikira mu karere ka Rubavu kubera ko ariho ku ivuko rye.

Muri iki gitaramo, hazaririmbamo abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda nka Bulldogg, Ama G The Black, Lig G, Aime Bluestone, Eesam, Marina, The Same, Khalidy n’abandi banyuranye.



Iki gitaramo kizabera muri Sunrise Hotel kuva saa munani kugeza saa mbiri z’ijoro kuwa 02 Ukuboza 2017, afterparty ibere muri Cotton Club, kwinjira ahasanzwe bizaba ari 3000, mu gihe mu myanya ya VIP azaba ari ibihumbi 5000.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU