Mu Rwanda, hari abasobanuzi benshi basemura filime zo mu mahanga bakazishyira mu rurimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa (Translation).

Aka kazi ni kamwe mu bitunze benshi, uhereye ku babitangije mu Rwanda kugera ku babikora kuri uyu munsi wa none.

Karemera Hassan ni umwe mu basobanuzi bakomeye kandi bakunzwe cyane hano mu Rwanda benshi bakaba bamuzi ku izina rya P.K Production.

Karemera Hassan azwi nka PK Production muri filime zisobanuye
Karemera Hassan azwi nka PK Production muri filime zisobanuye



P.K Production yaganiriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda maze atubwira byinshi kuri we ndetse asobanura birambuye ibijyanye n’imishinga ye.

Ubusobanuro bw’izina P.K Production

Hassan yabwiye Touchrwanda ko yiyise izina P.K Production biturutse mu kuba akunda nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, P.K yatubwiye ko yarebye Intambara yo kubohora igihugu icyo gihe ngo yabaga I Gahini muri Kibungo, ngo ibikorwa bya His Excellence byaramushimishije cyane ahitamo gukoresha impine y’amazina ye(Paul Kagame-P.K).

Ubuzima bwa P.K Production

P.K Production n’umugabo wubatse, afite umudamu n’abana batatu, ku bijyanye n’imyaka ho yatangaje ko agikura, ntago ashaje ndetse ntago akiri muto.

PK Production afite umugore n'abana batatu
PK Production afite umugore n’abana batatu



Amashuri yize

P.K Production yize mu bihugu binyuranye byo ku isi, Amashuri abanza yayasoreje mu Rwanda mu kigo cya Kabusunzu ahagana mu mwaka wa 1995, yahise ajya gukomereza Secondaire(High School) muri Uganda ahitwa Kisubi na Mulanda, nyuma yaho yahise ajya kwiga muri Kenya ibintu bya cinema, kuko n’ubusanzwe P.K ngo ni Director w’ama Filime(yize ahitwa Jamhali Cinema), P.K ngo yize isomo ry’ubuzima bw’isi(Social Relation), si ibyo gusa kandi kuko ngo P.K yatembereye mu bihugu 16 bigize isi, akaba ahamya ko kwiga kurushaho ari ugutembera ahantu hanyuranye kugira ngo urebe ubuzima bwaho.

PK Production akora n'akazi ko kuyobora ama filime(Director)
PK Production akora n’akazi ko kuyobora ama filime(Director)

Ese Filime nyarwanda zibura iki kugira ngo zitere imbere?

P.K yavuze ko ngo Filime nyarwanda zaburaga imbaraga z’abasobanuzi kuko ngo bagiye kujya bakora filime banaziyobore, bagiye gukora ibintu bihambaye kandi bifite ireme, P.K avuga ko ngo u Rwanda rufite inkuru nyinshi zavamo ibitekerezo byinshi bya Filime  akaba ari kubw’iyo mpamvu bagiye gukora ibishoboka kugira ngo bafate iyambere mu guteza cinema nyarwanda imbere.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU