Umunya Tanzaniyakazi wigeze kuba mu rukundo na Diamond Platnumz Wema Sepetu, umwe mu byamamarekazi bafite abafana babakurikirana ku mbugankoranyambaga yagabanyije ibiro yari afite ku buryo benshi bibaza ibanga Wema Sepetu yakoresheje kugirango ananuke.

Ibanga Wema Seputu yakoresheje ngo ananuke



Ku bakurikiranira hafi ubusima n’imikorere y’ibyamamare bankunda, ni kenshi uzasanga abo bafana bibaza ku buzima n’imiterere yabo, rimwe na rimwe bakaba bakwibaza impamvu niba yarabyibushye cyangwa se yarananute, ndetse bakanagerageza kumenya ibanga yaba yarakoresheje kugirango abigereho, ibyo byose kubera ko baba bakurikiranira hafi ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Ibanga Wema Seputu yakoresheje ngo ananuke
Ifoto igaragaza uko Wema Sepetu asigaye angana

Ku basanzwe bakurikiranira hafi uyu mukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzaniya Wema Seputu, benshi bibaza ku mpamvu yababa yaramuteye kugabanya ibiro akananuka ugereranyije n’uko bari basanzwe bamuzi, bamwe bakaba banakeka ko kunanuka kwe kwaba kwaratewe n’ubuzima bwe butameze neza, gusa uyu munsi Wema Seputu
ku mugaragaro yashatse kumenyesha abakunzi be icyamuteye kunanuka, benshi bibaza ibanga Wema Sepetu yakoresheje.

Ibanga Wema Seputu yakoresheje ngo ananuke



Mu magambo ye, Wema Seputu yagize ati: ”Kunanuka kwange nta zindi mpamvu ahubwo nuko najyaga kwambara imyenda ngasanga yabaye mito cyane bityo rero nahisemo
kwigabanyisha kugira ngo ngire umubiri uringaniye utabyibushye cyane kandi
utananutse cyane.”

Wema yakomeje avugako yabonaga agenda abyibuha buri munsi bityo rero ahitamo kugabanya ubunini bwe.

Mu cyumweru gishize nibwo Wema Seputu yari ari mu Rwanda mu gitaramo cya Instagram Party yari yatumiwemo, aho yakiriwe n’abafana be benshi ba hano mu Rwanda biganjemo abamukurukira ku rukuta rwe rwa Instagram.

Muri iki cyumweru gishize kandi nibwo Wema yagombaga kwitaba urukiko aho ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge, gusa ntiyabonetse mu rukiko ahubwo nyina niwe wagiye ku muhagararira avuga ko Wema yagiye gushyingura umuntu wo mu muryango we. Urukiko rwihanangirije uyu mu mama runamubuza kutazongera gukora aya makossa ukundi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU