Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Miss Ingabire Habiba yuriye rutema ikirere maze yerekeza ku mugabane w’iburayi aho agiye gutahana mu marushanwa ya Miss Supranational 2017.

Habiba yagiye guhatana muri Miss Supranational 2017.
Habiba yagiye guhatana muri Miss Supranational 2017.Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój ho mu gihugu cya Pologne(Poland) gusa abakobwa bazahatana bazatemberezwa mu mijyi inyuranye yo muri iki gihugu no muri Repubulika ya Slovakia.

Habiba yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo kuwa 16 Ugushyingo 2017, akaba agiye guhatana n’abakobwa barenga 80 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, gusa ngo afite icyizere cyo kuzegukana ikamba.

Habiba yaherekejwe n'ababyeyi be
Habiba yaherekejwe n’ababyeyi beInshuti ze nazo zari zaje kumwifuriza amahirwe mu bikorwa agiyemo
Inshuti ze nazo zari zaje kumwifuriza amahirwe mu bikorwa agiyemo

Abakobwa bitabiriye aya marushanwa bategekwa kwambara umwambaro wa Bikini, kuri Habiba we yatangaje ko ngo ibintu byose azabimenya n’ahagera.

Habiba aganira n’itangazamakuru mbere yuko ahaguruka yagize ati “Iyo utambaye Bikini utakaza amanota, wayambara ugahabwa menshi, ntacyo navuga ubungubu, buriya byose bizamenyekana nagezeyo.”

Habiba yavuze ko azamenya ibijyanye no kwambara Bikini nagerayo
Habiba yavuze ko azamenya ibijyanye no kwambara Bikini nagerayoTANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU