Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hatanzwe ibihembo by’irushanwa rya Smart Service Awards rihemba abantu n’ibigo byabaye indashyikirwa mu gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 ugushyingo 2017 muri Park Inn hotel, iherereye mu Kiyovu bikaba byararangiye Uwase Hirwa Honoline na Teta Sandra bahize abandi bakobwa bose mu gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Park Inn Hotel
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Park Inn Hotel

Miss Popularity Rwanda 2017, Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo yahawe igihembo cya Miss Social Media ahiga abo bari bahatanye barimo Miss Queen Kalimpinya, Miss Elsa, Miss Shimwa Guelda, na Miss Jolly.

Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo yahawe igihembo cya Miss Social Media
Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Igisabo yahawe igihembo cya Miss Social Media

Teta Sandra uherutse kuva mu buroko yahawe igihembo cy’umukobwa ukunzwe cyane kuri Instagram(Instagram Female Influencers) ahiga abo bari bahatanye barimo Kate Bashabe, ShaddyBoo, Miss Vanessa, na Tumukunde Gisele.

Teta Sandra yahawe igihembo cya Instagram Female Influencer
Teta Sandra yahawe igihembo cya Instagram Female Influencer

Niyibikora Safi uherutse gusezera muri Urban Boyz yahawe igihembo cy’umunyamuzika ukunzwe cyane mu Rwanda (Music Personality), ahiga abo bari bahatanye barimo Knowless, Christopher, Tom Close na Bruce Melody.

Niyibikora Safi Madiba yahawe igihembo cya Music Personality
Niyibikora Safi Madiba yahawe igihembo cya Music Personality

Dj Bissosso yahawe igihembo cy’umu Dj ukunzwe mu Rwanda (DJ personality) ahiga abo bari bahatanye barimo DJ Phil Peter, DJ Ira, DJ Africa, DJ Mupenzi, DJ Kerb

Dj Bissosso yahawe igihembo cya Dj Personality
Dj Bissosso yahawe igihembo cya Dj Personality

Mu ruhando rw’imideli(Best Fashion House) hahembwe inzu yambika abanyamideli ya Kabash Fashion House ibasha guhiga izo bari bahatanye ziganjemo Inzuki Designs, Sonia Mugabo, Haute Baso, House of Tayo, Moshions, na Rwanda Clothing Store.

Inzu ya Kabash Fashion House yahawe igihembo cya Best Fashion House
Inzu ya Kabash Fashion House yahawe igihembo cya Best Fashion House

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU