Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda, Iradukunda Elsa uherutse kujya guhatana mu marushanwa ya Miss World 2017 yabereye mu gihugu cy’Ubushinwa, yagarutse mu Rwanda yakiranwa urugwiro ndetse agira nicyo atangaza kuri iri rushanwa.




Elsa Iradukunda ntago yahiriwe n’iri rushanwa rya Miss World kuko ntiyigeze agaragara mu bakobwa 40 ba mbere bitwaye neza, gusa ibi ntago byamuciye intege kuko ngo yabashije kwiga byinshi.

Ahagana ku isaha ya Saa yine z’ijoro nibwo Elsa Iradukunda yasesekaye ku kibuga cy’indege cy’I Kanombe, akaba yakiriwe n’umuryango we hamwe n’itangazamakuru.

Iradukunda Elsa yageze i Kigali nyuma yo kuva muri Miss World 2017
Iradukunda Elsa yageze i Kigali nyuma yo kuva muri Miss World 2017

Iradukunda Elsa yageze i Kigali nyuma yo kuva muri Miss World 2017




Iradukunda Elsa yageze i Kigali nyuma yo kuva muri Miss World 2017

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Elsa yavuze ko kuba atabashije kwegukana ikamba ntakibazo abibonamo, kuko ngo yabashije kwiga byinshi ndetse ahura n’abantu benshi baturutse mu bihugu binyuranye by’Isi.

Elsa ngo yigiye byinshi muri Miss World
Elsa ngo yigiye byinshi muri Miss World

Mbere y’uko agaruka mu Rwanda, Iradukunda Elsa yanyuze mu Bufaransa aho yahuye na Amabasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu ndetse anabonana n’umuyobozi wungirije wa Unesco.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU