Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya APR fc yatahukanye intsinzi mu mukino wa gishuti yakinaga n’ikipe ya Unity fc yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu mukino wa gishuti na Unity fc, APR fc yegukanye intsinzi



Uyu mukino wakinwe iminota 90 isanzwe ikinwa y’umukino byagaragaraga ko APR FC iri hejuru ya Unity fc n’ubwo nayo yari yihagazeho ukabona ko ibasha guhererekanya neza umupira, ndetse n’umikino wakurikiwe n’abantu benshi kuburyo nk’umuntu utari ubizi yari kugira ngo ni umukino wa shampiyona ugiye kuhabere kubera abantu benshi bari bahari.

APR FC yakinishije abakinnyi yasigaranye batagiye mu Mavubi ariko nabo umubare wabo wari uhagije kuba wakuramo ikipe yahagarara neza imbere ya Unity fc, ndetse byana fashije abasore nka Nkinzingabo Fiston umaze iminsi avuye mu mvune ndetse, Itangishaka Blaise na Songayingabo Shaffy bose bavuye mu mvune kuba byabafasha kugaruka neza.


Mu mukino wa gishuti na Unity fc, APR fc yegukanye intsinzi

byose APR FC yastinze bikaba byabonetse mu gice cya mbere babifashijwemo na Rukundo Denis ku mupira mwiza uturutse muri koroneri yahawe na Eric Tuyishime maze nawe atera ishoti umuzamu ntiyasobanukirwa.

Ikindi gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku bufasha bwa Blaise wamuhaye nawe umupira mwiza cyane maze asigarana n’umunyezamu awushyira neza mu rushundura, igice cya kabiri APR FC yahushije ibitego bitabarika nyuma yaho Issa Bigirimana aviriyemo maze Fiston akajya mu mwanya we umukino urangira ari ibitego 2-0.
APR FC ikaba yahawe ikiruhuko bazongera gukora imyitozo kuwa mbere



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU