Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ u Burundi witwa Alain Olivier Niyungeko yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha muri CECAFA muri uru rutonde hakaba higanjemo abakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Rwanda.

CECAFA



Ikipe y’igihugu y’u Burundi yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 ruzifashisha mu mikino ya CECAFA igomba kubera muri Kenya muri uru rutonde hakaba hagaragaramo abakinnyi benshi bakina muri shampiyona yo mu Rwanda.

Mu rutonde rw'abakinnyi u Burundi buzifashisha muri CECAFA higanjemo abakina muri shampiyona yo mu Rwanda
Kwizera Pierrot numwe mu bakinnyi bazifashishwa muri CECAFA mu ikipe y’igihugu y’u Burundi

Mu rutonde rw’abakinnyi 18 umutoza Alain Olivier Niyungeko utoza ikipe y’igihugu y’u Burundi yashyize hanze hakaba hagaragaramo abakinnyi bagera kuri 7 bakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.



Abakinnyi 18 u Burundi buzifashisha muri CECAFA naba bakurikira:

1)Rukundo Onesime ( Messager Ngozi)
2) Nahimana Jonathan ( Vital’o Fc)

3)Moussa Omar ( Bugesera Fc Rwanda )
4)Nshimirimana David ( Mukura Vs Rwanda )
5)Ndoriyobija Eric ( LLBS4A)
6)Rashid Leon ( LLBS4A)
7)Nahimana Steeve ( Aigle Noir)
8)Ndikumana Tresor ( Amagaju Fc Rwanda )
9)Kwizera Pierrot ( Rayon Sports Rwanda )
10)Duhayindavyi Gael ( Mukura Vs Rwanda )
11) Urasenga Dany Cedric kagabo (Messager Ngozi)
12) Nahimana Shassir ( Rayon Sports Rwanda )
13) Harerimana Moussa Hafidh ( LLBS4A)
14) Ndayishimiye Issufu Nyange ( Aigle Noir)
15)Abdoulrazzack Fiston uyu kuri ubu ntakipe afite
16) Moussa Mossi ( LLBS4A)
17)Shaban Hussein Tshabalala ( Amagaju Fc Rwanda )
18) Shaka Bienvenue ( Aigle Noir)



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU