Umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma nyuma yo kugaruka mu Rwanda aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo “My Love” yakoranye na Danny Nanone na Aime Bluestone.

Amashusho y'indirimbo My Love ya Muchoma ngo yamutwaye akayabo
Amashusho y’indirimbo My Love ya Nizeyimana Didier ngo yamutwaye akayabo



Muchoma ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda, akaba amaze imyaka igera kuri 17 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Muchoma yatangaje ko afite imishinga myinshi agiye gukora, ahereye kuri iyi ndirimbo yakoranye na Danny Nanone n Bluestone.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Nizeyimana Didier yatangaje ko agiye gukora indirimbo nyinshi zinyuranye mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunzi be.

Muchoma ngo afite imishinga myinshi ateganya gukora igihe cyose akiri mu Rwanda
Nizeyimana Didier ngo afite imishinga myinshi ateganya gukora igihe cyose akiri mu Rwanda



Muchoma yagize ati “Abakunzi banjye ngiye gukora uko nshoboye kugira ngo mbashimishije, nahereye kuri iyi ndirimbo y’urukundo, nyuma yaho mfite izindi nyinshi nzakora kandi nizeye ko zizabashimisha, My love yarampenze cyane kuko yantwaye akayabo k’amafaranga menshi ashobora kubaka Inzu.”

Nizeyimana Didier yasoje agenera ubutumwa abana bo ku muhanda, aho yabashishikarije kutiheba, kuko Imana izabacira inzira, ndetse akangurira n’abanyarwanda kurushaho kubahana no koroherana.

Muchoma yabwiye abana bo ku muhanda ko badakwiye kwiheba,kuko Imana ihari
Nizeyimana Didier yabwiye abana bo ku muhanda ko badakwiye kwiheba,kuko Imana ihari



Kanda hano urebe My Love ya Muchoma na Danny Nanone ft Aime Bluestone

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU