Burya mu miterere y’abagabo nta mugabo wifuza na gato kubana n’umukobwa w’ingeso mbi,kandi kugira umugore w’intakemwa mu mico n’imyifatire n’icyifuzo cya buri muntu w’igitsina gabo.

Image result for happy couple



Ese niba buri mugabo wese aba yifuza umugore mwiza kandi w’imico myiza,ni ikimenyetso ko buri mukobwa wese akwiriye guharanira kuba mwiza? yego nibyo. Ni byiza cyane ko buri mukobwa akwiriye kubaka kuba umukobwa mwiza mbere y’uko akora ubukwe.Birakomeye cyane kugirango ubashe kwisuzuma niba uri uyu mukobwa wifuzwa ariko ubu ni uburyo bwagufasha kuba umukobwa uzavamo umugore w’icyitegererezo.

Niba udakunda kuvuga amagambo menshi.

Umukobwa nyawe amenya uko agenzura ururimi ntajye muri babandi benshi bivugwa ngo abakobwa bose barangwa no kugira amagambo,umugore mwiza ntabwo avuga amagambo mu gihe kidakenewe kandi ntavugishwa.

Niba utari nyamwigendaho.

Umukobwa nyawe ntabwo mu rukundo areba inyungu ziwe gusa,amenya umugabo bari gukundana ko nawe akeneye kwitabwaho bya buri gihe,naho nutangira guharanira ibyishimo byawe wenyine ukiri umukobwa ntiwizere ko uzabigeraho umaze gushaka.

Niba wishimira umukunzi wawe.

Umugore nyawe ashyigikira iterambere ry’umugabo we kandi akemera ibimushimisha kuko nibyo bizabageza ku ntego n’inzozi zanyu zose. Niba rero uri umukobwa udashobora gushimishwa n’ibikorwa by’umugabo wawe ukwiye kwisubiraho.

Niba witanga.

Umugore nyawe yishmira by’umwihariko iterambere ry’umubano afatanije n’uwo bari kumwe kandi akitangira icyatuma bajya mbere cyose n’ikizabageza ku bukwe n’urugo rubabereye. Kwitanga nibyo bishobora byose.



Niba ushyira imbaraga mu gutuma umugabo wawe amererwa neza cyane

Umugore nyawe akora uko ashoboye kose ngo umugabo we abashe kumererwa neza kandi agashyiramo imbaraga ze zose ngo ibi bigende neza,ibi nibyo umugore yakwisuzumiraho ko azaba umugore nyawe ukwiriye umugabo we.

Niba uzi ubwenge.

ntabwo wazavamo umugore mwiza uri injiji,udafite ubwenge.ubuhanga nicyo kintu kizakugeza k’urugo nyarwo kandi rukubereye. kandi umutwe ufite ubwenge niwo uzakugeza ku byishimo nyabyo bizabafasha kugera kubyo mwiyemeje byose.

Niba uvugisha ukuri kandi ukiyubaha.

Umugore nyawe agira ukuri muri byose kandi akiyubaha,agira icyubahiro gikomeye ku mugabo we,bene mugore ni uwo kwizerwa cyane mu mubano. niba uri umukobwa ugerageza gukora bimwe muri ibi bikorwa by’ingenzi uri umugore w’iyubaha kandi uzavamo umugore mwiza.



 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU