Mu rukundo hari byinshi byatuma rurushaho gukomera cyangwa se rugashonga bitewe no kutita ku biganiro abakundana bagirana, aho usanga hari umwe utitaye ku byashimisha cyangwa se bikababaza undi, bikamutera kwibaza ku gihe kizaza hagati y’urukundo rwanyu.

Musore irinde kubwira umukunzi wawe aya magambo atazabatanya



Abahanga mu by’urukundo bavuga ko mu rukundo hagatu y’umusore n’inkumi, hari amagambo umukobwa yabwirwa n’umuhungu bakundana, n’ubwo yaba amukunda birenze urugero,  aramutse yumvise ntiyongera kumubona nk’uko yamubonaga, amubona nk’umuntu usanzwe kandi umukunzi wawe agomba kukubona bitandukanye n’uko abona abandi basore.

Amwe mu magambo abakobwa banga urunuka

1. Kumubwira ko yabyibushye:

Akenshi na kenshi niba umukobwa mukundana akubajije niba yariyongereye ibiro cyangwa yarabyibushye, abahanga mu by’urukundo bavuga ko niba ngo abikubajije, ni byiza kumubwira ko ari ibisanzwe, kuko iyo uvuze ko yabyibushye bimuca intege kuko abenshi ntibakunda kubyibuha cyane.

Aha rero ngo ni byiza kubanza gushishoza ukamenya niba umukunzi wawe yishimira kubyibuha cyangwa abyanga, kuko hari n’abakobwa baba bashaka kubyibuha. Ariko iyo asanzwe abyibushye ukamubwira ko arushaho kubyibuha ngo biramubabaza cyane ndetse agatekereza ko ubona adateye neza.

2. Kumubwira ko udateganaya kubaka urugo vuba:

Umukobwa iyo mukundanye igihe mutaraganira ku byerekeye kubana nawe arakurambirwa. Atangira kwibaza niba urukundo rwanyu ari uw’igihe gito cyangwa kinini. Aha atangira gutekereza ko isaha n’isaha uzamureka.

3. Kumugereranya n’uwo mwigeze gutandukana:

Akenshi ibi bikunze kubaho mu gihe habayeho agakosa runaka maze ukaba wacikwa ukavuga ngo runaka (uwo mwakundanaga) si uku yari ateye. Aya magambo rero amutera kwibaza ko ushobora kuba ukimukunda bityo akumva ko mushobora kongera mugasubirana.

4. Kumubwira amagambo yatuma yibaza ko mutari ku rwego rumwe:

Nta na rimwe umukobwa aba ashaka kumva amagambo aganisha ku mwereka ko mutari ku gipimo kimwe haba mu bwiza, ubutunzi n’ibindi, kuko aba abona ko mudakwiranye .

5. Kumubwira ubwoko bw’abakobwa ukunda mu gihe ataburimo:

Aha twavuga ko niba umukobwa mukundana ni igikara, niba akubajije abakobwa waba ukunda uko basa noneho ukavuga ko ukunda abakobwa b’inzobe, aha uzaba ukishe. Azatangira kumva ko mu by’ukuri we utamukunda kuko atari mu bwoko bw’abo ukunda.

Niba rero uri mu rukundo n’umukobwa, amagambo nk’aya twavuze hejuru ni ayo kwirinda kubwira umukunzi wawe. Yirinde hamwe n’andi yose yaashobora kumutera kwibaza niba urukundo rwanyu ntamizi rushingiyeho, ari urw’igihe gito, nibwo muzashobora kurambana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU