Cristiano Ronaldo, rutahizamun w’ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne ndetse n’ikipe y’igihugu akomokamo cya Portugal ibyo aherutse gukorera umukobwa bakundana, ubu akaba atwite inda y’amezi umunani birenze ukwemera.

Ibyo Cristiano Ronaldo aheruka gukorera umukunzi we utwite ni agahomamunwa

Ronaldo aherutse guca inyuma umukunzi we ubwo yaryamanaga n’umunyamideli Natacha Rodriguez nawe ukomoka mugihugu cya Portugal, ibi bikaba byarabereye mu nzu ye iherereye i Madrid mu mujyi, icyo gihe kandi umukunzi we Giorgina akaba yari atwite nk’uko uyu Natacha abitangaza.


Ibyo Cristiano Ronaldo aheruka gukorera umukunzi we utwite ni agahomamunwa

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, Natacha w’imyaka 21 y’amavuko yagize ati: ”Narimbizi ko afite umukobwa bakundana gusa twabaye inshuti, habayeho ukwizerana hagari yacu, yari uw’igikundiro kandi nyuma yo kumara igihe kinini twandikirana ubutumwa bugufi byari ibidasanzwe kuba hamwe nawe.”

Ibyo Cristiano Ronaldo aheruka gukorera umukunzi we utwite ni agahomamunwa
Ibyo Cristiano Ronaldo aheruka gukora birenze ukwemera

Natacha yakomeje agira ati: “Ijoro twamaranye ntiryari risanzwe, gusa birangiye namubwiye ko ngiye gukora ikiganiro cya Reality Show mugihugu cya Portugal ambuza kubikora, ubu nkaba nibaza ko yifuzaga ko turyamana gusa.”

Yakomeje avuga ati: “Ntabwo nicuza, kuko kuba nari hamwe nawe zari nk’inozozi zabaye impamo gusa ndumva narahemukiwe.”

Ibi kandi Natacha akaba yabitangarije umunyamakuru wa The Sun avuga ko byabaye mukwezi kwa Gatatu (Werurwe) uyu mwaka.

IREBERE VIDEO NHYA YA EESAM YISE WOWE GUSA:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU