Ibya Safi na Nizzo bikomeje kuba inshobera mahanga, nubwo bakunze kwitana ba mwana, Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabossi yatangaje ukuri kwe ku bijyanye n’umubano we na Safi Madiba.

Mu minsi ishize ubwo Safi Madiba yakoraga Ubukwe n’umukunzi we Niyonizera Judith, abantu benshi batunguwe no kubona Nizzo Kabossi atabutashye, bamubajije impamvu asubiza ko atatumiwe bihita bigaragara ko Safi Madiba afitanye ikibazo cyihariye na Nizzo.

Safi ntiyigeze atumira Nizzo mu bukwe bwe
Safi ntiyigeze atumira Nizzo mu bukwe bwe



Mu kiganiro na Nizzo Kabossi yagiriye kuri KT Radio yavuze ko umubano we na Safi uri hafi ya ntawo kuko ngo nubwo baririmbana hashize nk’imyaka ibiri batavugana kuri Telefone cyangwa ngo bonyeherezanye ubutumwa bugufi(SMS).

Nizzo Kabossi yagize ati “Igihe maze ntavugana na Safi Madiba ntago nabasha kucyibuka gusa ndacyeka hashize nk’imyaka ibiri(2), gusa ntacyo bimbwiye icya mbere n’akazi, abantu bashobora gukorana akazi batari inshuti, ibyo birashoboka cyane.”

Nizzo ngo aheruka kuganira na Safi kuri Telefone mu myaka ibiri ishize
Nizzo ngo aheruka kuganira na Safi kuri Telefone mu myaka ibiri ishize



Nizzo Kabossi yatangaje ko Safi afite imyitwarire itari myiza yiganjemo no gufata imyanzuro atabamenyesheje, ibi ngo bigaragaza ko nta byumvikane buhari hagati yabo bombi.

Nizzo ahamya ko bibaye byiza Safi yakwerura akavuga ko yavuye muri Urban Boyz bakamenya ko yatangiye gukora ku giti cye, gusa nubwo bifuza ko Safi abivuga biragaragara ko uyu musore yamaze kwigumura kuri bagenzi be kuko aherutse kwerekeza muri Uganda gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Ngabo Meddy.

Urban Boyz baherutse gutanga ubutumire ku banyamakuru bose kugira ngo bavuge umwanzuro w'ibibazo byabo
Urban Boyz baherutse gutanga ubutumire ku banyamakuru bose kugira ngo bavuge umwanzuro w’ibibazo byabo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU