Nyuma yaho itsinda rya Urban Boyz kuri ubu ribarizwamo abasore babiri aribo Nizzo na Humble bashyiriye hanze indirimbo nshya bise Mpfumbata Nizzo akaba yibasiye Safi wahoze aririmba muri iri tsinda.

Image result for Nizzo kaboss

Nyuma yaho Safi Madiba aviriye muri Urban Boyz hakomeje kuza amagambo menshi ndetse n’abantu bagenda bamenya byinshi bitari bizwi byaberaga muri Urban Boyz nyuma yaho haje amakuru avuga ko Nizzo Kaboss yakubitaga Safi  ubu noneho   Nizzo ashobora  kuba  atangije Intambara y’amagambo hagati ya Urban Boyz ndetse na Safi Madiba  wabiyomoyeho.

Nyuma yaho Urban Boyz ishyize hanze indirimbo nshya Nizzo yibasiye Safi kurwego rwo hejuru
Urban Boyz kuri ubu isigayemo Humble na Nizzo

Ku mugoroba wo kuwa 28 ugushyingo ubwo Urban Boyz ubwo Urban Boyz yamurikaga indirimbo yabo Mpfumbata kuri Kiss Fm mu kiganiro gikorwa na Uncle Austin yatangaje ko Safi yarameze nk’igiti cyamunzwe  ariko ibindi  bitoshye mu magambo akaba yagize ati “Buriya mu ishyamba ntabwo haba harimo igiti kimwe gusa, bivuze ko igiti kimwe gishobora kumungwa cyangwa kikagira ikibazo ariko ibindi biti bigakomeza gutohagira. Tumeze neza twariyakiriye ubuhanga mfite n’ubwo Humble afite turimo kubuhuza, ibyatubayeho ni nk’uko igihugu cyahura n’ibibazo.”

Image result for safi madiba

Kuri ubu Urban Boyz nyuma yaho Safi yaviriyemo bakaba bamaze gushyira hanze indirimbo imwe ariyo Mpfumbata mugihe Safi we yamaze kujya muri Label yitwa THE MANE aho ari gukorana na Bad Rama.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Urban Boyz yitwa Mpfumbata

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU