Ku munsi w’ejo mu nama President Robert Mugabe yagiriraga mu mugi wa Buwalawo  nibwo yatangaje ko atashidikanya kwirukana Vice president we Emmerson Dambudzo Mnangagwa amagambo yatunguye abatari bake mu isi.

Ikugwa rya Emmerson Mnangagwa (i buryo) rigiye gutuma Grace Mugabe ashobora gusubirira umugabo



mu magambo akomeye president Mugabe yavuze yanavuze ko ngo Emmerson Dambudzo Mnangagwa ashaka yashinga ishyaka rye abashaka bakamukurikira,benshi nyuma yaya magambo ya Robert Mugabe ntabwo batunguwe nibyayakurikiye aho bimaze gutangazwa na Ministre w’itangazamakuru muri Zimbabwe ko Mnangagwa yirukanwe ku mwanya wo kungiriza president Mugabe .

Emmerson Dambudzo Mnangagwa arashinjwa kuhorana ingeso yo kutemera ubutegetsi bwa Zimbabwe,kutubaha no kudakora ibishimishije nk’uko byatangajwe na Ministre w’itangazamakuru muri Zimbabwe Simon Khaya Moyo,amakuru atangazwa na Reuters.

Uyu munsi uwahoze ari Vice President Emmerson Dambudzo Mnangagwa yari yazindutse ajya guhura na president nk’uko biba buri munsi wa mbere w’akazi nyuma haza kuba inama  y’aba ministre muri Leta ya zimbabwe. nyuma yiyi nama nibwo ministre w’itangazamakuru Simon Khaya Moyo yasohoye itangazo rivuga kw’iyirukanwa rya vice President Emmerson Dambudzo Mnangagwa kandi yemeza ko yirukanwe hakurijwe uko biteganywa n’itegeko nshinga.

Emmerson Dambudzo Mnangagwa yakoranye na Zimbabwe igihe kinini cyane kingana n’imyaka mirongwine kandi we na President Robert Mugabe bafatanije urugamba rwo kubohoza igihugu cya Zimbabwe mu mwaka wa 1977.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU