Umukino w’umunsi wa gatandatu wabereye kuri sitade ya Kicukiro aho ikipe ya Rayon Sports itabashije kwegukana amanota atatu imbere ya Mukura aho birangiye amakipe yombi anganya.

Nyuma y’ibyago bitandukanye ikipe ya Rayon Sports irimo birimo kuba umutoza wayo wungirije Ndikumana Hamad Katauti yaritabye Imana ndetse n’umutoza wayo mukuru Karekezi Olivier akaba ari mu maboko ya Police Rayon Sports ntibashije kwegukana amanota atatu imbere ya Mukura.




Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi aho amakipe yombi wabonaga ashaka amanota atatu nubwo uyu mukino wari wakiriwe n’ikipe ya Rayon Sports nyamara bikaba birangiye nta kipe ibashije kubona igitego.

Umukino wahuje Rayon Sports na Mukura ukaba watojwe na usanzwe ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse na Nkunzingoma Ramadhan umutoza w’abazamu.

Rayon Sports ibashije no gutakaza amanota

Rayon Sports ibashije no gutakaza amanota



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU